ABO TURI BO

AMATEKA YACU

Illovo Sugar Kigali (ISK) yashinzwe muri 2019, ikorera ku cyambu cyo ku butaka cya Dubai Port World giherereye i Masaka ho mu karere ka Kicukiro, mu mugi wa Kigali.  Muri Kigali, uruganda rw’isukari rwa Illovo, rutumiza, rugapakira kandi rukagurisha ibicuruzwa by’isukari mu Rwanda hose, ibi bigafasha abakiriya bacu n’abaguzi bo mu Rwanda. kubona isukari nziza y’umwimerere kandi yujuje ubuziranenge.

Uruganda rw’ isukari rwa Illovo Sugar Kigali rushingiye kuri sosiyete yagutse ya Illovo Sugar Africa.

Illovo Sugar Africa niyo sosiyete nini yo muri Afurika itunganya isukari y’umwimerere w’ibisheke mu bihugu 6 byo muri Afurika y’amajyepfo. Sosiyeti y’isukari ya llovo imaze imyaka isaga 25 itanga isukari ku isoko ry’u Rwanda. Isukari yacu ahanini ikomoka kandi igatunganwa n’inganda za Illovo mu bihugu bya Zambia na Malawi ikazanwa mu Rwanda ari isukari y’ikigina ipakiye mu mifuka y’ ibiro mirongo itanu (50 KG).

Iyi sukari y’ikigina yakunzwe cyane n’abaguzi bo mu Rwanda mu gihe cy’imyaka myinshi. Illovo Sugar Africa iha agaciro ubucuruzi bufite intego, aho igamije gutanga umusanzu mu kubaka iterambere ry’imiryango aho ikorera hose. Ukeneye ibisobanuro birambuye kubyerekeye Isukari ya Illovo, sura urubuga rwa Illovo Sugar Africa. (www.illovosugarafrica.com)

Mu Gushyingo 2022, Illovo Sugar Kigali yafunguye ku mugaragaro uruganda rutunganya isukari y’ikigina yongewemo Vitamini A, rukaba ruherereye ku cyambu cya DP World i Masaka, iyi sukari ifunze mu ipaki y’ikiro kimwe. Uruganda rw’isukari rwa Illovo nirwo rwonyine mu Rwanda rufite umwihariko wo gutanga isukari yongewemo vitamini A kandi ipakiye neza mu ipaki y’ikiro kimwe.

Vitamin A ni ingenzi mu kubungabunga uruhu rwiza, ifasha mu gukura neza kw’amagufa, yongera ubushobozi bwo kureba neza, ndetse igashyigikira insoro zitukura zo mu mubiri.

Uruganda rw’isukari rwa Illovo rwishimira gutanga serivise nziza kandi zinogeye abakiliya barwo ndetse no kwimenyekanisha neza mu bayigana bose

Sosiyeti y’isukari ya Illovo i Kigali yishimiye cyane guha Abanyarwanda ndetse n’abakiriya bayo bose isukari ya mbere ipakiye mu kiro kimwe, ifunganye isuku n’ubuziranenge.

Slide 1 Heading
Lorem ipsum dolor sit amet consectetur adipiscing elit dolor
Click Here

Previous slide
Next slide

LOG IN