Igihe bimara Gutegura & Kuyiteka : isaha 1 iminota 35
Ihabwa abantu 15
Ibyo ukeneye:
- 1 ½ by’amata
- 2 ½ Ibiyiko by’ umutobe w’indimu igabanyijemo
- 1 ⅓ by’imineke ihiye
- ⅔ by’igikombe cy’umushongi w’amavuta y’inka
- ½ by’isukari y’ikigina
- Igikombe 1 cy’isukari ya Illovo
- Amagi 3 manini
- Akayiko 1 ka Vanilla
- Ibikombe 3 by’ ifarini
- 1 ½ ibikombe bya Baking Soda
- ¼ by’ikiyiko cy’umunyu
Uburyo bitegurwa:
- Shyushya ifuru kugeza kuri 350 °. Siga amavuta n’ifu ku isafuriya 9 x 13.
- Vanga umunike ihiye n’ikiyiko kimwe cy’umutobe w’indimu hanyuma ubishyire ku ruhande
- Vangira hamwe umushongi w’amavuta y’inka, isukari y’ikigina ndetse n’iyumweru kugeza byivanze neza. Ongeramo amagi na vanilla. Bivange neza kugeza byoroshye (Kugeza byoroshye )
- Vangira hamwe ifarini, Baking Soda n’umunyu mu gisorori kiringaniye, genda ubivangavanga neza kugeza byivanze neza. (Ntubivange cyane ngo urenze urugero) Fata imineke uyinombe neza hanyuma uyishyire mu isafuriya wateguye.
- Shyira mu ifuru 300°F, ubirekeremo mu gihe cy’iminota 50 _ 70 ( Reba ku busobanuro bukurikira) cg se ufate agati gasukura amenyo ukinjizemo ahagana hagati nugakuramo gasa neza nta byafatiriyeho ku ruhande (Ntubigumishe mu ifuru umwanya munini)
- Bikure mu ifuru hanyuma ubishyire muri firigo iminota 45 kugirango cake yorohe kandi ikonje neza.
- Fangira hamwe umushongi w’amavuta y’inka na foromage kugeza bibaye nk’igikoma hanyuma wongeremo umutobe w’indimu
- Genda wongeramo isukari y’ifu kugeza bigeze ku kigero wifuza, shyira iyo cream kuri ya cake yamaze gukonja neza.