AMAFUNGURO ATANDUKANYE

Uru Urubuga rugufasha kumenya intambwe ku ntambwe zo gutegura amafunguro akoranye isukari ku buryo bunoze kandi wagerageza uri mu rugo

Amahitamo meza umunsi mwiza

Capati

Uburyo wateka Capati Ziryoshye ukoresheje isukari ya Illovo.

Ibyo ukeneye:

  1. Ifarini
  2. Amavuta yo gutekesha
  3. Amata
  4. Isukari ya Illovo
  5. Amazi ashyushye

Fata ½ kg y’ifarini uyivange neza n’isukari ½ kg ya illovo, agakombe kamwe k’amazi ashyushye, igice cy’igikombe cy’amata n’amavuta make. Funyanga kugeza aho ibereye pate cg Umutsima.

Tereka umutsima wawe ahantu hasukuye kandi uwupfundikire neza, utegereze iminota 30. Umutsima umaze kubyimba neza wukatemo udupande duto duto. Koresha ingiga y’igiti ibaje nk’umuhini w’isekuru cyangwa se icupa rifite isuku, ugende uha kagapande iforumo y’uruziga.

Capati imaze kunoga yotse neza ku ipanu yabugenewe, Genda wongeramo utuvuta duke duke kugira ngo itaza gushirira. Genda uyihindagura impande zose kugeza capati yawe ihiye.

LOG IN