AMAFUNGURO ATANDUKANYE

Uru Urubuga rugufasha kumenya intambwe ku ntambwe zo gutegura amafunguro akoranye isukari ku buryo bunoze kandi wagerageza uri mu rugo

Amahitamo meza umunsi mwiza

Pancake

Gerageza gutegura iyi Pancake iryoshye cyane ukoresheje isukari ya Illovo.

utegura iri funguro bifata  iminota 20 yonyine kandi rishobora guhabwa abantu 3_4.

Uko bikorwa:

  1. Shyira ½ cy’ ifu mu gisorori kinini
  2. Ongera utuyiko 4 twa Baking powder muri icyo gisorori ( Ifasha kuyoroshya)
  3. Ongeramo akunyu gake cyane ndetse n’ikiyiko cy’isukari ya Illovo hanyuma ubivange
  4. Mu gisorori gitandukanye, shyiramo amagi 2, shyiramo igikombe cy’amata, shyiramo igice cy’igikombe cy’umushongi w’amavuta y’inka hanyuma uvange.
  5. Shyira ipanu ku muriro mukeya hanyuma ushyiremo amavuta makeya y’inka kugira ngo abashe gushonga
  6. Fata ⅓ cya rwa ruvange wakoze ushyire ku ipanu hanyuma utegereze gato
  7. Iyo umwuka mwinshi utangiye kugaragara hejuru, hindukiza ipanu kugirango urundi ruhande narwo rushye.
  8. Shyira pancake yawe ku isahani hanyuma usubiremo ukore nzindi.

Ryoherwa na Pancake zikoranye n’isukari y’ikigina ya Illovo

LOG IN