Igihe cyo kubitegura: Iminota 20
Igihe cyo kubiteka: Iminota 5
Ibyo ukenera:
- ¾ by’igikombe cy’ibijumba biseye
- Igikombe 1 cy’ifarini
- Utuyiko dutoya 2 tw’isukari ya Illovo
- ¼ cy’akayiko gatoya k’umunyu.
Uko bikorwa:
- Fata ibijumba waseye, ushyiremo isukari ya Illovo, wongeremo umunyu ndetse n’ifarini ubishyire mu ibakure wateguye yo kuvangiramo, ubivange n’ibiganza byawe kugeza igihe bihindutse umutsima unoze.
- Fata umutsima wawe uwugabanyemo uduce dutanu tungana, shyira ifarini nkeya aho gukorera (Ku meza cyangwa ahandi wateguye), gerageza guha ishusho y’umuzenguruko buri gace wakase gusa wirinda kukagira gatoya cyane.
- Fata buri gace wamaze guha ishusho igashyire kw’ipanu irimo amavuta ashyushye biringaniye ubiteke umunota umwe ugenda uhindura buri ruhande kugira ngo urwo ruhande rundi rushye neza.
- Shyira agace kawe kamaze gushya neza ku isahani wateguye wibuke kuyipfundikira neza n’agatambaro gasukuye neza mu gihe ugiteka ibindi bisigaye.
Tegura amafunguro yawe ku meza hamwe n’ibyo wateguranye bikunogeye.