AMAFUNGURO ATANDUKANYE

Uru Urubuga rugufasha kumenya intambwe ku ntambwe zo gutegura amafunguro akoranye isukari ku buryo bunoze kandi wagerageza uri mu rugo

Amahitamo meza umunsi mwiza

UMUTOBE W’INANASI NA BETERAVE

Umutobe woroshye cyane wakorera umuryango wawe n'inshuti wibereye murugo. Tegura umutobe uyu munsi hamwe n’isukari ya Illovo.

Ibyo ukeneye:

  • Inansi 2
  • Beterave 2 
  • Indimu 1 
  • Tangawizi 3
  • Isukari ya Illovo

Uko bikorwa:

  • Tangira usukura ibintu byose urakoresha
  • Kata inanasi mo uduce dutoya ariko ntuyihate
  • Fata tangawizi na beterave ubikatemo uduce dutoya
  • Shyira ibintu byose mu isafuriya hanyuma wuzuzemo amazi,  ongeramo Isukari ya Illovo.
  • Shyira inkono ku ziko ushyiremo umuriro mwinshi hanyuma ubireke bishye
  • Yungurura neza umutobe wawe hanyuma uwukonjeshe muri firigo

Ryoherwa n’umutobe wawe.

LOG IN